CAPACITAR Rwanda

"TWIVURE TUVURE N'ISI"

Impinduka za CAPACITAR ku b’abagenerwabikorwa

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Iryo suzuma ryagaragaje ko ubukana bw’ibibazo bwagabanyutse kubera kumenya no gukora imyitozo ya CAPACITAR hagati y’abagenerwabikorwa. Mu minsi ya mbere, byagaragajwe ko kuribwa umutwe, kubabara mu  nda, inzozi ziteye ubwoba, kutabona ibitotsi, uburibwe busanzwe, umunaniro, intimba, n’impagarara ko byaribyo bibazo byibasirwaga n’abitabiriye iryo suzuma. Nyuma y’imyitozo ya Capacitar nikwirakwiza ry’uburyo bakoresha (tekinike) abarenze kimwe cya kabiri mubari barwaye ibyavuzwe hejuru ko byagabanutse.

 

 

Impinduka kuri sosiyete

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Kumpinduka z’imyitozo ya capacitar mu mibanire y’abagenerwabikorwa muri sosiyete, Iryo genzura ryagaragaje ko imyitiozo ya capacitar yatanze umusanzu mu myumvire muri rusange; ibyo bikaba, bifasha mu kugabanya urwego rwo kutiyizera, kutitabira ibikorwa, igihunga ndetse n’amahane ahura nayo mu muryango no hanze yawo. Ikindi nanone, imyitozo ya capacitar imuha uburyo bwo gukorana n’inshuti  z’umuryango, abo bakorana mu mirimo ya buri munsi, abaturanyi, n’abandi bishimiye ibi bikorwa.

 

 

Impinduka zibyo capacitar yagezeyo

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Impinduka mu mirimo

 

 

Ingaruka nziza mu mirimo

CAPACITAR RWANDA ni umuryango nyarwanda utegamiye kuri leta, yigisha imikorere rukomatanyo, y’umubiri roho n’ubwenge by’umuntu hagamijwe gukumira umuhangayiko umuntu ahura nawo, ugukendera kw’impuhwe n’ubumuntu byigaragaza mu bantu no gukiza ihungabana, bifasha mu mibereho myiza ye muri rusange ndetse n’amahoro ye y’imbere mu mutima.

 

Hari isuzumwa ryakorewe abagenerwabikorwa (abagize umuryango / abafatanya bikorwa b’umuryango wa gahunda za CAPACITAR) batuye mu turere 2 aho gahunda zakorewe.

 

Abitabiriye iryo suzuma bari bafite imyaka nibura 18 kuzamura. Ikindi kandi, Amasomo yibanze ku babyeyi, abakozi, n’abarimu ba capacitar.

 

 

Muri make, mbere y’ikwirakwizwa ry’ibikorwa bya capacitar, imibanire ya bamwe mu bagenerwabikorwa n’abandi bari bagize amatsinda muri sosiyete bari bafite ingaruka z’ihahamuka no guhangayika. Abagera kuri 20% mubabajijwe bizera ko imibanire yabo n’abana, na bandi banyamuryango , abaturanyi bari bibasiwe k’urugero rwo hejuru. Byongeye kandi, ibarura ryagaragaje ko ihahamuka n’ihangayika byagabanyutse kuburyo abagenerwabikorwa basubiye mu bikorwa by’iterambere, no gusubira m’uruhame. Ibi kandi byemejwe n’itsinda rya capacitar ryagaragaje ko abantu bamwe bafite imyitwarire yo kutizerana, kutitabira ibikorwa bimwe na bimwe bitewe n’ubwoba, amahane, n’ibindi byinshi.

Umushinga wa capacitar wagize ingaruka nziza mu buzima bw’abagenerwabikorwa. Mu byagaragaye hemejwe ko habayeho impinduka mu myumvire harimo nk’ ihahamuka, gusa nyuma y’amahugurwa, ubujyanama, n’imyitozo ya capacitar babonyemo impinduka ikomeye. Bageze no kurwego rwo kubabarira aba biciye imiryango yabo.

 

Mu byerekeranye n’ibibazo by’imyumvire,babonye ko imibanire itari myiiza bafitanye hagati yabo n’abaturanyi, n’inshuti zabo ko byagabanyutse. Ntabwo bashoboraga kwishimana nabo cyangwa ngo bagire aho bahurira. Ariko ubu, baratekanye, barishimye, baraganira, bakanakorana imirimo igiye itandukanye.

Abenshi mu babaruwe 80% bakora capacitar mu gitondo. Ibi bivuze ko abenshi bayikora mu rugo cyangwa abandi ku kazi, mbere yo gutangira imirimo yabo ya buri munsi. Bamwe banemeza ko bagize iyi myitozo uburyo bwo gutangira umunsi mu gitondo. Bavuze ko kandi bashobora gukomeza kuyikora mu ma saa sita cyangwa n’ijoro cyangwa igihe icyaricyo cyose mu gihe bikenewe. Abandi bakavuga ko imyitozo ya mugitondo ariyo myiza kuko nabo mu miryango baboneraho (Abafasha, Abana, n’abandi.) bagakorana hamwe mbere yo kujya mu kazi. Bizerako uwo mwanya ari cyo gihe kiza cyo guhosha amarangamutima n’imyumvire bikanabafasha kujya mu kazi kabo bakanahura n’abandi nta bibazo bahuye nabyo.