CAPACITAR Rwanda

"TWIVURE TUVURE N'ISI"

 

Twahariye iyi mfashanyigisho abana bato

n'imiryango y'abantu babana n'ingaruka z'ihohoterwa, ihungabana, ubukene, ababana n'ubwandu bw'agakoko ka Sida n'ibiza.

 

Capacitar ikorera hirya no hino kw'isi akaba ari na bimwe mu bidutera umurava. Twahariye kandi ino mfashanyigisho abantu bose bafasha abana bo mu kigero cy'imyaka iyo ariyo yose mu burere bwabo ndetse n'iterambere ryabo haba muma shuli n'ahandi hose.

Hamwe nabo twishyize hamwe mu bufatanye muri urwo rugendo rwo kwikiza no gukiza isi.

kanda ku ishusho ushaka kuyireba yagutse

SERIVISI

 

Iyi mfashanyigisho ni igisubizo

cya CAPACITAR ku bantu bafite ihungabana

ndetse yakozwe kugirango abantu

babashe gusobanukirwa

inzira yo gukira bikiza.

 

Iki gitabo ntigishobora gusimbura ubuvuzi

bw’umuntu ku giti cye cyangwa bw’itsinda

 kabuhariwe aho bikwiye.

Ntabwo cyagenewe abantu bazagira ibimenyetso by’umunaniro ukabije.

 

Imyitozo tubona

hano iroroshye, kandi ikaba ihambaye, ikwiye gukoranwa ubushishozi

Ni byiza guhagarika imyitozo ishobora guteza inkurikizi mbi cyangwa ukaba wagana inzobere za Capacitar.

 

 

 

Mu rwego rwo gufasha

abakozi bakora akazi gatandukanye

 

gukira umuhangayiko baterwa n’akazi bakora

ndetse n’ibindi bibazo biza byiyongeraho;

 

nk’amateka baciyemo, ibibazo byo mu miryango, uburwayi n’ibindi,

 

 Capacitar ibategurira amahugurwa y’igihe gito, hamwe n’imfashanyigisho yoroshye

kandi ngufi izajya ibafasha mu kwifasha no gufasha abandi babikeneye.

Indirimbo za Capacitar

Imyitozo ya Capacitar

Ibikoresho byifashishwa

CD / DVD

Ibitabo

  • 1.uburezi bugamije imibereho myiza y'abaturage

        badahuje imico

    Igihe: umwaka umwe w'imyitozo ugizwe n'ibihembwe bitatu.

     

    Inshamake:Aya mahugurwa yibanda kubakora munzego z'ibanze, abavuzi bumwuga, mu ibigo by'uburezi,inzego za  leta, abafashamyumvire, abakorerabushake.  soma birambuye...

  • 2.kwikiza no gukiza isi

    Igihe: ubusanzwe  n'ibihembwe bitatu cyangwa bine ariko bishobora kwiyongera bitewe n'ubushake bw'itsinda.

     

    inshamake: iyi n'uburyo bwaguye bw'ababigizumwuga bishingiye ku bantu bahuye n'ihungabana ry'igihunga nabita kubahungabanye n'abarwayi bo mumutwe. soma birambuye...

  • 3.Isanamitima kw'ihungabana ndetse no guhindura

        imyumvire m'ubuzima buganisha mu byiza

    Igihe: ubusanzwe n'ibihembwe bitatu cyangwa bine ariko bishobora kwiyongera bitewe n'ubushake bw'itsinda.

     

    inshamake: iyi n'uburyo bwaguye bw'ababigize umwuga bishingiye ku bantu bahuye n'ihungabana ry'igihunga nabita kubahungabanye n'abarwayi bo mumutwe.  soma birambuye...

  • 4.ubuyobozi, amajyambere y' imiryango ndetse

        n'amatsinda agamije  iterambere.

    Igihe: igihe kigira uko kingana bitewe n'uburyo dukurikirana itsinda hamwe n'umuterankunga w'iryo tsinda.

     

    Inshamake: imyitozo y'iterambere kw'itsinda n'imikoranire y'umwihariko, ku bakozi mu mastinda. soma birambuye...

  • 5.kwita ku miryango ifasha abarwayi ba kanseri n'aba

         bana n'ubwandu bw'agakoko gatera SIDA

    Igihe: Ubusanzwe hakoreshwa ibihembwe bitatu cyangwa bine gusa bishobora guhinduka bitewe n'istinda.

     

    Inshamake: HIV/AIDS nikigeragezo umuryango uhura nacyo m'uburyo bwokubaho neza no gupfa,

    soma birambuye...

  • 6.CAPACITAR ku abana

    Igihe: ighe cyaterwa n'ubufatanye tugirana n'umuterankunga.

     

    Inshamake: Iyi gahunda igamije gufasha imyigire y’umwana hifashishijwe imyitozo ya capacitar byongera ubuzima n’imibereho myiza mumashuri, mu miryango, mu barimu, ababyeyi, abayobozi na bakozi bayikoresha. soma birambuye...

  • 7.Gutanga amahugurwa n' umwiherero

    Igihe: amahugurwa cyangwa kwitabwaho by'umunsi umwe cyangwa iminsi irenze umwe.

     

    Inshamake: Capacitar  itanga amahugurwa, ikita ndetse igatanga n'ubusobanuro kubaterankunga, kubigo, kumashyirahamwe, kubakozi, bishobora kubera mu ntama, mubikorwa by'ihuriro, insengero, m'umavuriro, no mubitaramo.  soma birambuye...